Monday, October 14, 2013

Uganda : Perezida Museveni yirukanye Abajenerali mu nama igitaraganya Loading...

Uganda : Perezida Museveni yirukanye Abajenerali mu nama igitaraganya


Yanditswe kuya 14-10-2013 - Saa 14:41' na James Habimana


Mu nama idasanzwe yahuje Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni n’abasirikare bamaze iminsi batahutse bava mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (AMISOM), yasabye abasirikare bafite amapeti yo hasi kuvuga ibibazo bahuye nabyo, bamubwira ko bashobora guhura n’ibibazo, umukuru w’igihugu ahitamo kwirukana mu nama abajenerali bari bayitabiriye.
Muri iyi nama yabereye mu ntara ya Nakaseke, aba basirikare bato babwiye umukuru w’igihugu ko badashobora kugira icyo bamubwira bisanzuye, kuko ngo abayobozi babo bashobora kuzabihoreraho mu gihe baba bagize icyo bavuga.
Amakuru ava mu bitariye iyi nama yageze kuri The Daily Monitor, aravuga ko muri ako kanya, aba basirikare bakuru Perezida Museveni yahise abasohora mu nama igitaraganya.
Aba bajenerali basohowe, barimo Maj. Gen. David Muhoozi umugaba w’ingabo zo ku butaka, Brig. Gen. Charles Otema ushinzwe ibikorwa n’ibikoresho mu gisirikare, Brig. Gen. Diiba Sentongo ushinzwe inkiko za gisirikare, Brig. Gen. Leopold Kyanda uyobora Minisiteri y’iby’ingabo zirwanira hasi, Brig. Gen. Charles Bakahumura uyobora igice gishinzwe iperereza na Col. Felix Kulayigye.
Nyuma yo gusohora aba basiririkare, abasigaye ngo bavuze akabari ku mutima, babwira Perezida Museveni ko abasirikare bakuru bagurishaga ibiryo bagenerwaga ubwo bari mu butumwa bw’amahoro, amavuta y’imodoka zakoreshwaga mu kazi nayo akaba yaragurishwaga.


Perezida Museveni yahagurukiye abasirikare bangiza izina rya UPDF
Aba basirikare kandi babwiye Perezida Museveni