Iki ni ikiribwa bavuga ko kidatandukana n’abashaka kubwirana ko bakeneranye mu gukorana imibonano mpuzabitsina, kuko gikungahaye kuri tryptophan ifite akamaro mu gufasha umubiri kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. inakungahaye kuri phenylethylamine ifasha umubiri kuryoherwa n’ibikorwa by’urukundo bikorwa ahagati y’ababa bakundana.
2. Avoka
Iki ni ikiribwa gifasha umubiri kugira imbaraga no kongera amasohoro menshi mu gihe cyo gutera akabariro, ikaba ibigeraho kubera ko ikungahaye ku birinda umubiri kugira cholesteral nyinshi mu mubiri, bigafasha umuntu kugira umutima n’amaraso bizira umuze , bityo umubiri nawo ugakenera imibonano nta kiwubanagamiye.
3. Urusenda
Igisubizo kibaye ‘yego’ kuko bagaragaje ko rukungahaye kuri capsaicin, ifasha umubiri kuvubura umusemburo wa endorphins mu bwonko, bugahita butanga gahunda yo gukenera gukora iki gikorwa.
Gusa twababwira ko ibi tuvuze haruguru atari byo biribwa bifasha kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina gusa, hari n'ibidni nuko ibi ari byo twibanzeho uyu munsi.
Niba rero uri gukoresha aya mafunguro arimo urusenda , itegure inzira wakoresha kugira ngo uhangane n’uku gukenera gukora iki gikorwa, naho ubundi utabyitondeya byagukoresha gahunda utateguye.
Ifoto: jus-fruits-legumes.blogspot.com
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com

No comments:
Post a Comment