Sunday, March 10, 2013

USA : Abafana ba Rayon Sports b’i Massachusetts bashinze Fan Club

USA : Abafana ba Rayon Sports b’i Massachusetts bashinze Fan Club

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa gatandatu bashinze Fan Club igamije gushyigikira ikipe yabo bayitera inkunga uko bashoboye.Nk’uko Umuyobozi wa komite nyobozi y’iyo Fan Club Bwana Lambert Munyawera yabitangarije IGIHE, nyuma y’aho Rayon Sports itsindiye APR FC ibitego 4-0, mu byishimo byinshi we n’abandi banyarwanda bari kumwe bahise biyemeza gushinga Fan Club mu rwego rwo gushyikira Rayon Sports mu buryo butandukanye.
Munyawera yagize ati “uyu munsi twishimiye intsinzi, duhita duteranya n’Inama yo Gushinga Rayon Sports Fan Club yo muri Leta ya Massachusetts, mu mujyi wa Boston”, akomeza agira ati “Twiyemeje gukusanya inkunga yo gufasha ikipe yacu.”
Muri iyi nama kandi hatowe komite nyobozi y’iyi Fan Club igizwe n’Umuyobozi wayo Munyawera Lambert, Bosco Usabase yatorewe kuba umubitsi, naho Rwagaju Thierry na Olivier Kabera batorerwa kuba abajyanama.

No comments:

Post a Comment